IHEREREKANYABUBASHA MU BUYOBOZI BW'IBITARO BYA NYAMATA

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 18 Ukuboza, 2023, mu cyumba cy'inama cy’Ibitaro bya Nyamata habereye umuhango

w'ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata ucyuye igihe, Dr. William Rutagengwa

n’umusimbuye mu nshingano, Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney.

Ni umuhango witabiriwe n’umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Athanase Rukundo,

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Imanishimwe Yvette,

Umushumba Mukuru wungirije mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda wa Rev. Pastor Eugene Rutagarama, Umuyobozi

wa Paruwasi ya Nyamata, Umukozi mu ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera n’abakozi b’Ibitaro bya Nyamata.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Rukundo Athanase, yashimiye Dr. William Rutagengwa

wari umaze imyaka igera kuri itandatu ayoboye ibitaro bya 

Nyamata, imikorere n’imikoranire yagaragaje muri iki gihe ndetse anamwifuriza kugira imirimo myiza mu kazi agiyemo.

Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney wahawe inshingano zo kuyobora Ibitaro bya  Nyamata yijeje Ubuyobozi bwa Minisiteri

y’Ubuzima, ubw’Itorero rya ADEPER n’ubw’akarere ka Bugesera kuzakorana umurava ndetse no kurushaho gutanga

serivisi nziza ku bagana ibitaro bya Nyamata

.Dr. Rukundo yaboneyeho kandi kwifuriza imirimo myiza mishya, Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney wahawe inshingano

zo kuyobora Ibitaro bya Nyamata.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Rukundo Athanase yifurije imirimo myiza

mishya, Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney wahawe inshingano zo kuyobora Ibitaro bya Nyamata.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera, Imanishimwe Yvette yijeje

umuyobozi mushya w’Ibitaro bya Nyamata ko nk’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bazakomeza kuba hafi ibi

bitaro ndetse anamusaba kurushaho gutanga serivisi nziza ku babigana.

Dr. William Rutagengwa wayoboraga ibitaro bya Nyamata yahawe inshingano zo kubiyobora kuva mu mwaka

wa 2018, mu gihe Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney umusimbuye yatangiye imirimo  tariki ya 11 Ukuboza 2023.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney (Ibumoso) aherekanya ububasha

na Dr. William Rutagengwa yasimbuye, mu muhango wabaye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023

Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney yiyemeje gushyira imbaraga mu kurushaho gutanga serivisi nziza kubagana Ibitaro bya Nyamata.

Dr. Sebajuri yafashe ifoto y’urwibutso ku bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha barimo n’abakozi b’ibitaro bya Nyamata

Inkuru yanditswe na:

TWAGIRIMANA Jean Claude

Back