Indwara ziterwa n’udukoko twanduza ziri gusuzumwa mu bitaro bya Nyamata
Indwara ziterwa n’udukoko twanduza ziri gusuzumwa mu bitaro i Nyamata
Abakozi bo muri laboratoire y’ibitaro bya Nyamata byigisha byo ku rwego rwa kabiri babonye amahugurwa abafasha gupima no gusesengura indwara ziterwa n’udukoko twanduza (bacteria).

Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kurushaho gukumira no guhangana n’indwara zandura, kuri uyu wa 23/6/2025, Ibitaro bya Nyamata byigisha byo ku rwego rwa kabiri byatangije serivice nshya yo gutanga serivisi ya Bacteriology muri laboratwari yayo.
Iyi serivisi nshya, yabanjirijwe no kongerera abakozi mu bitaro ubumenyi bwo gupima no gusesengura indwara ziterwa n’udukoko twanduza (bacteria), no gufasha mu gupima udukoko duhangana n'imiti bigatuma imiti isanzwe ikoreshwa mu kutwica itakibasha guhangana natwo (AMR–Antimicrobial Resistance).

Bwana Musoni Emile uhagarariye iri tsinda asobanura ko iki gikorwa cyagezweho binyuze muri Ministere y'ubuzima n'abafatanyabikorwa. Bwana Musoni ashima uruhare rw’ ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima , Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima n'abandi bagize uruhare mu kugura ibikoresho biri kwifashishwa mu gusuzuma izi ndwara.
