UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABARWAYI NI IGIHE CYO KWISUZUMA

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata Dr. SEBAJURI Jean Marie Vianney avuga ko umunsi mpuzamahanga w'abarwayi, ari uwo kurushaho kwisuzuma no kuzirikana inshingano, kurushaho kugirira impuhwe abarwayi, ku batanga serivise zo kuvura ni umwanya wo kongera kwisuzuma no rushaho kwigenzura mu kunoza servise batanga.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Rev. Pastor RUTAGARAMA Eugene yahumurije abarwayi n'abarwaza abifuriza gukira., yasabye abarwariye mu bitaro bya Nyamata muri serivisi zitandukanye kwigirira icyizere, kwiyitaho, gufata imiti neza no gukurikiza inama bahabwa n'abaganga kuko ari byo bizabafasha gukira neza kandi vuba.

 

Pastor Eugene Rutagarama wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye inyubako nshya y'ibitaro by'ababyeyi ; inyubako yubakwa ku nkunga ya Nyakubahwa Jeannette Kagame avuga ko ihesha agaciro ibitaro bya Nyamata.

Umunsi mpuzamahanga w’umurwayi; Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu 1992. Nyuma uyu munsi waje kuba umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, aho abayobozi batandukanye yaba abo mu nzego z’ubuzima, amatorero n’amadini  ndetse no mu nzego bwite za Leta basura abarwayi mu bitaro n’ahandi bagasangira nabo, bakabaha ibikoresho bitandukanye birimo ibiribwa, ibikoresho birimo iby’isuku n’imyambaro mu rwego rwo kubagaragariza ko bifatanyije nabo mu bihe barimo. Uyu munsi usanga ari ingirakamaro ku barwayi.

Bitewe n’impamvu zitandukanye  uyu mwaka wa 2026, mu ibitaro  bya ADEPR Nyamata  (Nyamata Level II Teaching Hospital)  uyu munsi ntabwo wijihijwe ku italiki usanzwe uberaho.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza  Madame Imanishimwe Yvette avuga ko umunsi w’abarwayi ari umwanya wo kwegera abarwayi, no gu kwisuzuma niba service bahabwa inoze no kububakamo icyizere. Asaba abaturage kugira isuku, kwivuza batararembano kwishura mituweli 

Back